None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.”
Yesaya 66:4
Imirongo ikikije uyu
66:3 “Ubaga inka ahwanye n’uwica umuntu, utamba umwana w’intama ahwanye n’uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n’utuye amaraso y’ingurube, uwosa imibavu ahwanye n’usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.
66:4 None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.”
66:5 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n’ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!’ Ariko bazakorwa n’isoni.