Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n’ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!’ Ariko bazakorwa n’isoni.
Yesaya 66:5
Imirongo ikikije uyu
66:4 None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.”
66:5 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n’ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!’ Ariko bazakorwa n’isoni.
66:6 Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturuka mu rusengero, ni iry’Uwiteka witura abanzi be.