Yobu 2:10

Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.

Imirongo ikikije uyu

2:9 Umugore we aramubwira ati “Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”

2:10 Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.

2:11 Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.

Ubuhinduzi n’inkomoko