Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.
Yobu 2:11
Imirongo ikikije uyu
2:10 Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.
2:11 Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.
2:12 Barambuye amaso yabo bakiri hirya, basanga yarahindanyebaramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere.