Yohana 19:24

Nuko baravugana bati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo “Bagabanye imyenda yanjye, Kandi bafindira umwambaro wanjye.” Nuko abasirikare babigenza batyo.

Imirongo ikikije uyu

19:23 Nuko abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye bayigabanyamo kane, umusirikare wese umugabane we, ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifite umubariro, ahubwo yari iboshywe yose uhereye hejuru ukageza hasi.

19:24 Nuko baravugana bati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo “Bagabanye imyenda yanjye, Kandi bafindira umwambaro wanjye.” Nuko abasirikare babigenza batyo.

19:25 Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu.

Ubuhinduzi n’inkomoko