Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu.
Yohana 19:25
Imirongo ikikije uyu
19:24 Nuko baravugana bati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo “Bagabanye imyenda yanjye, Kandi bafindira umwambaro wanjye.” Nuko abasirikare babigenza batyo.
19:25 Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu.
19:26 Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.”