N’iminyago yose y’iyo midugudu n’inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n’umwe ugihumeka.
Yosuwa 11:14
Imirongo ikikije uyu
11:13 Ariko imidugudu yubatswe ku tununga nta n’umwe Abisirayeli batwitse, keretse i Hasori honyine ni ho Yosuwa yatwitse.
11:14 N’iminyago yose y’iyo midugudu n’inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n’umwe ugihumeka.
11:15 Nk’uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose.