Yosuwa 11:15

Nk’uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose.

Imirongo ikikije uyu

11:14 N’iminyago yose y’iyo midugudu n’inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n’umwe ugihumeka.

11:15 Nk’uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose.

11:16 Uko ni ko Yosuwa yahindūye icyo gihugu cyose cy’imisozi miremire, n’icy’ikusi cyose n’icy’i Gosheni cyose, n’icy’ikibaya n’icya Araba n’igihugu cy’imisozi miremire cya Isirayeli n’icy’ikibaya cyaho,

Ubuhinduzi n’inkomoko