Abalewi ntibafite umugabane muri mwe, ahubwo ubutambyi bw’Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N’Abagadi n’Abarubeni n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye.”
Yosuwa 18:7
Imirongo ikikije uyu
18:6 Maze muzandike igihugu mo imigabane irindwi, nimurangiza muzanzanire urwo rwandiko hano, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka Imana yacu.
18:7 Abalewi ntibafite umugabane muri mwe, ahubwo ubutambyi bw’Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N’Abagadi n’Abarubeni n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye.”
18:8 Nuko abo bantu barahaguruka baragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z’igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka hano i Shilo.”