Nuko abo bantu barahaguruka baragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z’igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka hano i Shilo.”
Yosuwa 18:8
Imirongo ikikije uyu
18:7 Abalewi ntibafite umugabane muri mwe, ahubwo ubutambyi bw’Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N’Abagadi n’Abarubeni n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye.”
18:8 Nuko abo bantu barahaguruka baragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z’igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka hano i Shilo.”
18:9 Abo bantu baragenda, bagenda icyo gihugu bandika imigabane yacyo mu gitabo uko ari irindwi, bashyiraho n’imidugudu yaho. Maze basubirayo basanga Yosuwa mu ngerero z’i Shilo.