Ni cyo gituma tuvuga tuti ‘Nibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruza bacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubize tuti: Dore imyubakire y’igicaniro cy’Uwiteka ba data bubatse, kitari icy’ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo ni umuhamya hagati yacu namwe.’ ”
Yosuwa 22:28
Imirongo ikikije uyu
22:27 ahubwo kizabe umuhamya hagati yacu namwe, no hagati y’abuzukuruza bacu bazadukurikira, kugira ngo dukoreshereze Uwiteka ibitambo byacu byoswa, n’ibindi bitambo n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro, abana banyu be kuzabwira abacu mu gihe kizaza bati ‘Nta mugabane mufite ku Uwiteka.’
22:28 Ni cyo gituma tuvuga tuti ‘Nibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruza bacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubize tuti: Dore imyubakire y’igicaniro cy’Uwiteka ba data bubatse, kitari icy’ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo ni umuhamya hagati yacu namwe.’ ”
22:29 Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy’ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y’amafu y’impeke cyangwa n’ibindi bitambo, kitari igicaniro cy’Uwiteka Imana yacu kiri imbere y’ihema ryayo.”