Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy’ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y’amafu y’impeke cyangwa n’ibindi bitambo, kitari igicaniro cy’Uwiteka Imana yacu kiri imbere y’ihema ryayo.”
Yosuwa 22:29
Imirongo ikikije uyu
22:28 Ni cyo gituma tuvuga tuti ‘Nibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruza bacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubize tuti: Dore imyubakire y’igicaniro cy’Uwiteka ba data bubatse, kitari icy’ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo ni umuhamya hagati yacu namwe.’ ”
22:29 Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy’ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y’amafu y’impeke cyangwa n’ibindi bitambo, kitari igicaniro cy’Uwiteka Imana yacu kiri imbere y’ihema ryayo.”
22:30 Maze Finehasi umutambyi n’abatware b’iteraniro, ari bo batware b’ibihumbi by’Abisirayeli bari kumwe na we, bumvise uko Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase babashubije, birabanezeza cyane.