Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ”
Yosuwa 4:7
Imirongo ikikije uyu
4:6 kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’
4:7 Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ”
4:8 Nuko Abisirayeli bakora nk’uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati nk’uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w’imiryango y’Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.