Yosuwa 4:8

Nuko Abisirayeli bakora nk’uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati nk’uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w’imiryango y’Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.

Imirongo ikikije uyu

4:7 Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ”

4:8 Nuko Abisirayeli bakora nk’uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati nk’uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w’imiryango y’Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.

4:9 Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n’ubu.

Ubuhinduzi n’inkomoko