Zekariya 8:11

Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk’uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Imirongo ikikije uyu

8:10 Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandi uwinjiraga n’uwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bw’abanzi, kuko nateye abantu bose kwangana, umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we.

8:11 Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk’uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

8:12 Kuko hazabaho imbuto z’amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n’ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.

Ubuhinduzi n’inkomoko