Kuko hazabaho imbuto z’amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n’ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.
Zekariya 8:12
Imirongo ikikije uyu
8:11 Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk’uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
8:12 Kuko hazabaho imbuto z’amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n’ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.
8:13 Nuko nk’uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y’i Buyuda n’iy’i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha b’umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.