Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu n’abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”
Zekariya 8:5
Imirongo ikikije uyu
8:4 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hazaba igihe abasaza n’abakecuru bazongera kuboneka mu nzira z’i Yerusalemu, umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane.
8:5 Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu n’abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”
8:6 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?” Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.