Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?” Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
Zekariya 8:6
Imirongo ikikije uyu
8:5 Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu n’abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”
8:6 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?” Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
8:7 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy’iburasirazuba no mu cy’iburengerazuba,